in

Menya impamvu iteye ubwoba yatuma umuntu yitaba Imana asinziriye

Birashoboka ko habaho impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu ajya kuryama ahumeka ariko igihe cyo kubyuka kikagera we yamaze gushiramo umwuka.

Izo mpamvu zirimo izwi nka ‘sleep apnea’ aho umuntu aba aryamye hakajya hacamo akanya atari guhumeka nyuma akongera agatangira guhumeka, zishobora guturuka ku kugona ndetse n’umuntu ukunda kugira ikibazo cyo kubura ibitotsi ashobora kugerwaho n’uru rupfu rw’amanzaganya.

Hagaragazwa ko umuntu ashobora gupfa nijoro akenyutse yari muzima adafite ubundi burwayi asanganwe no gupfa umuntu yatakaje kwiyumva no gukora k’ubwenge bikunda kwibasira abageze mu zabukuru ugereranyije n’abakiri bato.

Nubwo hari uburyo uwapfuye ashobora gukorerwa ibizamini ngo hamenyekane icyo yazize nyirizina, kuri uru rupfu ruzira umuntu usinziriye, usanga ku mpapuro zigaragaza ko umuntu yapfuye handikwaho ko azize izabukuru, ibibazo by’umutima cyangwa iby’ubuhumekero cyangwa ko yapfuye azize impamvu karemano.

Abashakashatsi bavuga ko uretse ibishobora guturuka hanze bigakururira umuntu gupfa asinziriye, ngo hari n’ibituruka mu ngingo z’imbere mu muntu cyane cyane umutima n’ibihaha bishobora guhagarara gukora maze umuntu akaba yakwitaba Imana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakoresha Twitter bakomeje kujya impaka ndende ||Ninde Miss w’ibihe byose

Rwanda: umukozi wo mu rugo yibye amafaranga arenga miliyoni n’igice