in

Rwanda: umukozi wo mu rugo yibye amafaranga arenga miliyoni n’igice

Polisi y’ U Rwanda yafashe umukozi wo mu rugo wibye amafaranga arenga miliyoni n’igice.

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa kabiri yagaruje amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 140 agize amwe mu mafaranga yari yibwe, hafatwa abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu iyibwa ry’ayo mafaranga mu turere twa Musanze na Gasabo.

Amafaranga yibwe yose hamwe ni 1,626,000 Frw harimo amafaranga ibihumbi 326 yafatanywe uwitwa Dushimiyimana Emmanuel nyuma yo kuyiba umucuruzi mu iduka riherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, hagaruzwa kandi ibihumbi 814, muri miliyoni 1 n’ibihumbi 300 yari yibwe n’uwitwa Ngirabakunzi Jean de Dieu, wayibye uwo yakoreraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumushakisha, nibwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Ruhore asigaranye amafaranga ibihumbi 814, yahise afatwa arafungwa.”

Ku rundi ruhande Dushimiyimana yafatiwe mu Kagali ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, afite amafaranga ibihumbi 326 yari yibye umucuruzi wamutumye kumurangurira ibicuruzwa.

Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ngo hakurikizwe amategeko, naho amafaranga bafatanywe asubizwa ba nyirayo.

SRC: RBA

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya impamvu iteye ubwoba yatuma umuntu yitaba Imana asinziriye

Aba-Miss 5 bahuriye mu mukino wa Patriots na REG bafana ikipe imwe