Abakoresha Twitter bakomeje kujya impaka ndende ||Ninde Miss w’ibihe byose

Mu ijoro ryakeye nibwo habaye umukino wahuje Patriots na REG,umukino wagaragayeho abakobwa begukanye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye mu Rwanda.

Nyuma yo kubona ifoto ya Miss Aurore ari kumwe na Miss Jolly benshi bazamuye impaka ndende kuwo bagira Miss w’ibihe byose mu Rwanda.

Benshi bakomeje kujya impaka bakurikije ubwiza ndetse n’ubwenge dore ko benshi bemeza ko aribo ba Miss bakoze ibikorwa bikomeye mu Rwanda.