in

Menya impamvu ikomeye ituma abakobwa b’ibizungerezi batinda kubona abagabo babarongora.

Urubuga the modernman rutanga zimwe mu mpamvu zituma abakobwa beza ku maso badapfa kubona abagabo bahita bashyingiranwa nabo .Muri zo twavuga:

1.Abasore benshi baba ibigwari bagatinya kubegera

Kuba abasore benshi batekereza ko abakobwa bose beza baba baragenewe abasore b’abakire, birababangamira bigatuma batabegera bigafatwa nk’ubugwari. Aba bakobwa hari aho bagera bagatekereza ko abasore batabizera.

2.Kwiyemera, kubahuka no kubura ubumenyi

Iyi ngingo ntuyitiranye n’iyo twavuze haruguru. Abakobwa beza benshi ntabwo baba bazi gukora imirimo ikomeye cyane cyane iyo mu rugo kubera kwanga kwica inzara zabo cyangwa uko bagaragara inyuma. Abasore benshi bikundira abakobwa bazi akazi batirata, ibi rero byima amahirwe abakobwa bitwa ko ari beza ku isura.

3.Abakobwa beza benshi babura ikintu cyo kwiyubaha n’imico myiza

Iyi ngingo uyumve neza. Nta muntu numwe ishingiyeho, turayivuga muri rusange. Uzasanga abakobwa beza bamwe na bamwe babona abo babana ariko bidateye kabiri bagahita bagarurwa mu rugo. Abakobwa benshi bagirwa beza n’ibyo bisize bigatuma abagabo babegereye babibeshyaho nk’uko tubikesha ikinyamakuru Opera News.

4.Bagorwa no guhitamo bakagira ibyo bagenderaho bigoranye cyane

Abakobwa beza usanga bafite ibyo bagenderaho n’ibyo bibandaho mu gihe bagiye kwemerera umusore ubegereye, bigatuma ababashaka batababona n’abo bakabura abo bifuza. Kugira ibigenderwaho byinshi kandi biremereye bituma baguma bari bonyine by’igihe kirekire.

Abakobwa beza ku isura akenshi baba bifuza abagabo b’abakire by’umwihariko abafite imodoka cyangwa imyenda myiza n’inkweto zihenze, bigatuma baguma iwabo kubera kubabura, iyo bababonye ntibatindana kubera ko nta rukundo ruba ruri muri bo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakurukazi Tidjara Kabendera yinjiye mu mwaka mushya wa 2022 ashima Imana yamuhaye urubyaro.

Yannick Mukunzi akoresheje amagambo yuzuyemo imitoma n’urukundo rwinshi yifurije isabukuru nziza umufasha we (Amafoto)