Bamwe mu bakinnyi babaye ibihangage mu mupira w’amaguru Ku mugabane w’Afurika ndetse no kw’isi muri rusange bakomeje gusesekara mu Rwanda mu kiswe LEGENDESinRWANDA.
Muri rusange aba bakinnyi bakanyujijeho baje mu Rwanda mu muhango wo gufungura kumugaragaro ikiswe legendes in Rwanda cyangwa se abakanyujijeho mu Rwanda, aho uyu muhango uzamara iminsi itatu kuva Ku itariki 12 kugeza kuri 14 ukwakira 2022.
U Rwanda ruzakira igikombe k’isi kizahuza abakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru kw’isi giteganyijwe kuzatangira mu kwezi kwa gicurasi 2024. Aho biteganyijwe ko abakanyujijeho basaga 5000 bazasura u Rwanda.
Bamwe mu bakanyujijeho batumiwe mu ifungurwa ry’uyu muhango barimo Jimmy Gatete (rwanda), Roger Milla (Cameroon), Patrick Mboma (Cameroon), Anthony Baffoe (Ghana), khalilou Fadiga (Senegal) na Laura Georges (France).