Abagore bane cg batanu mu Icumi batwite basamye inda batateguye, ahanini impamvu iba ari ukutamenya ni ryari uba uri mu burumbuke cg se ni ryari uba utari mu burumbuke?
Iyo wamenye igihe cy’uburumbuke ukoresha agakingirizo cg se ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro. Naho iyo utari mu bihe by’uburumbucye amahirwe/ibyago yo gusama aba ari macye hafi ya 0%.
Biba ikibazo cy’ingutu iyo utazi kubara ukwezi kwawe, birumvikana kandi ko unahorana ubwoba bwo gusama cg se unacyeka ko igihe cyose wakorera imibonano wasama.
Ubwoko bw’ukwezi k’umugore
Ukwezi k’mugore gushobora kuba guhindagurika cg se kudahindagurika, ibyo nibyo bigena igihe cy’uburumbucye cg ikitari icy’uburumbuke.
Kumenya niba ugira ukwezi guhindagurika cyangwa se ukwezi kudahindagurika, icyo uba ugomba gukora ni ukubara ukwezi nibura mu gihe cy’amezi 6. Iyo birangiye ureba ko iminsi ha buri kwezi ingana cyangwa se nta tandukaniro rinini riri hagati y’ukwezi kumwe n’ukundi.
Iyo ukwezi kwawe kudahindagurika biba byoroshye kumenya ibyo bihe.
Nyuma cyangwa mbere y’imihango
Gukora imibonano mpuzabitsina mbere cyangwa nyuma y’imihango byongera amahirwe yo kudasama.
Mu minsi 10 ibanziriza imihango, ibyago byo gusama aba ari zeru. Naho nyuma y’imihango, ibyago byo gusama biriyongera.