Bimwe mu bintu ukwiye kwitondera mu gihe ukeneye kugira uruhu rwiza, rwumutse kandi rworoshye waba wirabura cyagwa se wera ukarinda uruhu rwawe gusaza
Uruhu rwijimye kandi rudafite ubutoto rubaho biturutse ku kurwirengagiza, kutita ku ruhu birimo kutarwoza neza kenshi, guhura n’izuba, kudahanagura neza bihagije (neza, uruhu rugomba guhanagurwa neza kugirango ukureho uruhu rwapfuye n’umwanda bivuye ku ruhu).
Ukwiye kwitondera cyane uruhu kugirango rugume rusa neza, rusobanutse kandi rworoshye.
Hariho uburyo bwo kugira uruhu rworoshye kandi rwera udakoresheje mukorogo cyangwa ibindi bicuruzwa bishingiye ku miti, ukabikora nta ngaruka mbi na gato ukoresheje ubuki, Sour creme, vinegere [Apple Cider Vinegar] n’umutobe w’indimu.
Ubuki na creme byombi ni byiza mu kurinda za bagiteri, bikagaburira cyane uruhu kandi bigafasha uruhu kurabagirana.
Indimu n’umutobe wayo bikungahaye kuri Vitamine C itanga uruhu rubobereye kandi rworoshye kimwe no gukuraho ingirabuzimafatizo zuruhu zapfuye, ukagira uruhu rworoshye kandi rukayagirana.
Apple Cider Vinegar ifasha kurinda uruhu neza kandi rukagira itoto.
Uko bikorwa: Vanga
Ibiyiko 2 byo kumeza by’ Ubuki
Ibiyiko 2 byo kumeza bya Sour creme
Ikiyiko 1 cyo kumeza cy’umutobe w’indimu cyangwa Vinegere ya Cider
Icyitonderwa: Ibi bishobora gukorwa kabiri mu cyumweru
Bizagufasha kugira uruhu rukeye, kuvanaho imyanda, gukiza no gutunganya uruhu. Bifasha kandi gukuraho inkovu bikanarinda n’izindi nenge zo ku ruhu zizaza.