Menya ibyiza utigize umenya byo kurya karoti.
Karoti ni kimwe mu mboga zikunzwe cyane kandi zifitiye umubiri akamaro.
1.Karoti ifasha mu kureba neza kw’amaso : ubusanzwe karoti ibamo beta-carotene nyinshi umubiri uhinduramo vitamin A kandi ubusanzwe Vitamin A ni ingenzi cyane ku maso y’umuntu.
2. Karoti ifasha mu kurwanya icyuya kibi, karoti yigiramo ubushobozi bwo guhangana n’impumpuro mbi y’icyuya cy’umuntu, ndetse akenshi abantu batarya karoti bakunze kugira icyuya kibi.
3. Karoti ifasha umutima kuyungurura amaraso.
4. Karoti ifasha mu itemera neza ry’amaraso bikaba byaguha ubudahangarwa bwo kutarwara indwara z’umutima.
5. Ku bantu bari munzira yo kugabanya ibiro, karoti ni uruboga rwiza, karoti zikungahaye kumyunyungugu ifasha mu kuyengeje ibinture gake gake.
6. Karoti kandi ni ikiribwa kiza mu biribwa byo kurwanya indwara ku mubiri kuko ifasha mu kongera ubudahangarwa bwawo.
7. Karoti kandi ikungahaye kuri vitamin C ifasha umubiri mu gucyesha uruhu no kurwubaka neza.