“MBABARIRA “Iri jambo riri mu magambo agorana kuvuga gusa akenerwa mu kuzahura imibanire iba yajemo agatotsi. Gusaba imbabazi no kuzitanga byombi ntibyoroshye dore ko benshi bazisaba cyangwa bazitanga bitavuye ku mutima bya nikize cyangwa ntiteranya na bucye kabiri.
Ariko kandi imbabazi zisabwe ndetse zigatangwa bivuye ku mutima ni umurunga w’imibanire, ni umuti w’amakimbirane ndetse ni urukingo rw’ubushuti nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
KUKI DUSABA IMBABAZI?
Hari impamvu nyinshi zituma ugomba gusaba imbabazi nyuma y’ikosa wakoze waba warikoze ubishaka cyangwa utabishaka.
1. Bwa mbere, gusaba imbabazi bifungura umushyikirano hagati yawe n’uwo wakoshereje. Uko gusaba imbabazi no kwemera ikosa biha uwakosherejwe umwanya wo kongera gusabana nawe kandi bimufasha mu marangamutima ye.
2. Iyo usabye imbabazi, uba werekanye ko wemera ikosa wakoze kandi bigarura icyizere wari watakarijwe bikongera kubaka umubano hagati yanyu bikanabafasha urugendo rushya.
3. Gusaba imbabazi kandi bigarurira agaciro uwakosherejwe bigatangiza igikorwa cy’isanamitima.
4. Bwa nyuma, gusaba imbabazi bikugaruramo icyizere, ukongera kugenda wemye utabebera kandi bikugarurira ijambo imbere y’abo wakoshereje. Si ibyo gusa kuko binatuma urushaho gutuza no kwigarurira ubunyangamugayo.
NI GUTE NASABA IMBABAZI ?
Gusaba imbabazi ni urugendo kandi urugendo rurangwa n’intambwe ziterwa rumwe ku rundi nkuko hano tugiye kubivugaho.
1. Intambwe ya mbere: GARAGAZA KWICUZA
Ntiwasaba imbabazi hatabanje ijambo Mbabarira. Iri jambo biba byiza kuriherekeresha andi magambo asobanura uburyo wababajwe n’ikosa wakoze.Mu gusobanura garagaza guca bugufi, kandi usobanure impamvu koko usaba imbabazi.
Ibuka gusaba imbabazi kandi ukimara kumenya ko wakosheje kuko uko utinda niko birushaho gukomera.
2. Intambwe ya kabiri: EMERA IKOSA
Gusaba imbabazi ntibyaba bifite akamaro uramutse uzisabye nyamara ukagaragaza kutemera ikosa. Gerageza wishyire mu mwanya w’uwo wakoshereje wibaze ari wowe wakosherejwe uko waba wumva umerewe. Benshi bagwa mu mutego wo gushaka kwisobanura ku makosa bakoze, bakerekana ko nta ruhare cyangwa ubushake babigizemo.
Urugero, ukandagiye umuntu nuko ukamubwira uti “mbabarira ndagukandagiye, ariko nawe washyize ikirenge mu nzira”. Mu by’ukuri aha ntuba ugaragaje kwemera ikosa weruye kuko uba ugaragaje ko ukosherejwe ari we wagize uruhare mu gukosa kwawe. Nubwo byaba ariko bimeze koko ariko inshingano zawe muri ako kanya ni ukwemera ikosa no gusaba imbabazi, ibindi bikazaza nyuma.
3. Intambwe ya gatatu: RIHA, USANE IBYO WANGIJE
Umuntu niba ari igikoresho cye wangije, niba itungo ryawe ryamwoneye, gusaba imbabazi gusa ntibihagije ahubwo ibuka no gusana ibyo wangije cyangwa wishyure. Birashoboka ko utaba ufite ubushobozi bwo kubyishyura, wowe garagaza umutima wo kwifuza kubiriha, unasabe uwangirijwe ubundi buryo wakoresha ukabyishyura we azifatira umwanzuro niba aguharira cyangwa akwereka uko umuriha.
Gusa wibukeko gusezerana ntuzabikore bisubiza ibintu irudubi, wemere ibyo uzabasha gukora.
4. Intambwe ya kane: SEZERANYA KO UTAZONGERA
Gusezeranya ko bitazasubira byo ubwabyo ntibihagije ahubwo guharanira koko ko bitazasubira nicyo cya ngombwa.
Iyi ntambwe ni ingenzi kuko igaragariza usabwa imbabazi koko ko ugiye guhindura imyitwarire yawe. Birushaho kurema icyizere hagati yanyu kandi bikongera kwagura amarembo hagati yanyu. Niba ari uwo mubana bituma urukundo n’umushyikirano birushaho gusagamba.
Aha naho wibivuga ngo nyuma yiminsi usubire. Banza wumve muri wowe koko ko wiyemeje guhinduka nuko ntibibe kubivuga gusa ahubwo unagaragaze ko wahindutse.