Menya ibisobanuro byo kwambara ibikomo cyangwa amashanete ku maguru bizwi ku bakobwa n’abagore cyane.
Ni kenshi cyane uzabona abantu b’igitsina gore bambara ibikomo cyanga se amashanete ku maguru yabo, ariko bizakugora cyane gusobanukirwa icyo yari agamije.
Tugendeye ku bushakashatsi bwakozwe buvuga ko aya mashanete yaturutse mu bihugu byo muri Asia.
Muri bino bihugu byo muri Asia abadamu nibo baba bemerewe kwambara aya mashanete ndetse umudamu wese abyambara ku kaguru k’imoso, bikaba bisobanura ko yashingiwe, afite umugabo.
Naho ahandi bikunze gukoreshwa cyane ni muri bimwe mu bihugu byo muri Africa cyane nko muri Ethiopia, bikaba bisobanura ko umukobwa cyangwa umugore ukambaye ari mu gihe cy’imihango.
Naho mu Rwanda nta gisobanuro kimbitse bifite uretse kurimba ndetse n’ubwiza, gusa abenshi mu Rwanda bumva ko umuntu ubyambara aba ashaka kugaragaza ko yicuruza.