in

Muri Nyamukandagiramukibuga hagiye gucishwamo umweyo! Dore urutonde rw’abashobora gusezerwa mu ikipe ya APR FC

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona, agenda agabanyuka, hari abagize iyi kipe bashobora kwirukanwa.

Ku isonga haza Mugunga Yves utameranye neza n’umutoza Ben Moussa kuko kuri ubu atakigira n’amahirwe yo kugaragara mu bakinnyi 22 babanza mu myitozo.

Abandi harimo nka Niziyimana Juma, Kwitonda Allain Baka bombi batishimiye uburyo batabanzwa mu kibuga, ndetse na Nsanzimfura Keddy watijwe muri Marine FC bose nta gihindutse bazava muri iyi kipe.

Biravugwa ko kandi mu gihe iyi kipe yakomeza kwitwara nabi muri shampiyona, Omborenga Fitina na kapiteni Djabel Manishimwe nabo bashobora gusezererwa muri APR FC.

Andi makuru ahari ni uko iyi kipe ya APR FC nimara kureba aho ibya Adil Mohammed wayireze muri FIFA byerekeza, izahita inyuza umweyo mu batoza bayo bose kuva ku mutoza w’abazamu kugeza ku mukuru Ben Moussa, nta numwe uzasigara mu ikipe.

Aba bakinnyi bavuzwe haruguru abatazasezererwa muri APR FC, bashobora gutwizwa mu yandi ma kipe atandukanye hano mu Rwanda

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibisobanuro byo kwambara ibikomo cyangwa amashanete ku maguru bizwi ku bakobwa n’abagore cyane

Baherekejwe n’abagore babo: Abakinnyi ba ruhago bakomeye mu Rwanda bagiye kureba umwana wa Keza Terisky aherutse kwibaruka (AMAFOTO