in

Menya ibisobanuro bitangaje by’uburyo ukunda kuryamamo.

Imico yacu n’imierere yo mu bwonko mu gihe runaka bigaragaraira akenshi mu buryo turyama . Ibyo byemezwa na Dr Joseph Messinger, umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe (psychothérapeute) , mu bushakashatsi yakoze yifashishije amahotel ya Kyriad. Bakaba bari bagamije gukangura abantu ku bijyanye n’imimerere runaka igaragarira cyane mu buryo asinzira yifashe. Ibyo rero byitwa ururimi rw’umubiri cg uko umubiri wivugira (langage corporel ), bikerekana uwo uri we.

Muri iyi nkuru turababwira bumwe mu buryo umuntu yaryamamo n’icyo biba bisobanuye mu miterere ye.

1.Uryamira urubavu.

Ubundi umuntu uryamira urubavu ari umuntu ukunda gutekereza kuri buri kintu cyose kandi ashaka impinduka no gutera imbere uko bwije n’uko bukeye. Gusa nanone burya iyo waryamiye urubavu rw’iburyo n’urw’ibumoso nabyo ntibihura. Iyo waryamiye urubavu rw’ibumoso biba bigaragaza ko muri icyo gihe mu mutwe uhuze cyane hari ikintu ukenye guhindura byanze bikunze naho iyo waryamiye urw’iburyo uba usa n’unyuzwe n’imbaraga urimo gukoresha muri icyo gihe.

2. Uryama agaramye asobekeranije amaguru

Uburyo bwo kuryama ugaramye bugaragaza ko ufite ubwonko bukora neza uko ubyifuza. Bigaragaza kandi ko ibitekerezo byihuta cyane muri wowe. Uba ufite ubwonko butekereza kure. Gusa nabwo hari uko bigenda bitandukana. Iyo uryama ukuguru kw’ibumoso kugeretse hejuru y’ukw’iburyo biba bivuze ko ufite icyizere cy’imbere hazaza ko utihebye cyane. Mu guhe iyo ushyize ukuguru kw’iburyo hejuru y’ukw’ibumoso bikaba bishatse kuvuga ko ukeneye kwiyongerera icyizere.

3.Kuryama wiseguye ikiganza.

Iyo wiseguye ikiganza ku itama ry’iburyo biba bitandukanye n’uwiseguye ku itama ry’ibumoso. Ku itama ry’ibumoso biba bishatse kuvuga ko ukenyeye kwitabwaho no kugaragarizwa urukundo. Muri wowe haba harimo icyifuzo ngo “Icyampa umuntu unyishimiye akampobera ankomeje.” Ku itama ry’iburyo byo biba bigaragaza ko uri umuntu ugira infufu cyane ndetse ko udashobora gupfa gucibwa intege n’ibyo ubona buri munsi.

4.Kuryama ugaramye, amaboko ari ku nda.

Kuryama umuntu agaramye bigaragaza ko uri umuntu ugira ibitekerezo byagutse ndetse ushaka guhorana impinduka mu buzima. Uhorana imbaraga zo gukora no kumva wahora utera imbere.

5.Kuryama ugaramyewiseguye amaboko asobekeranije.

Ibi bigaragaza ko muri wowe hari byinshi ushobora kuba utizeye kandi ukora cyane. Bigaragaza ariko nadi ko ushaka kongera ubushishozi n’ubwitonzi mubyo ukora muri icyo gihe.

6.Kuryama wubitse inda.

Kuryama wubitse inda bisobanura ko ufite ibitekerezo byinshi bikurwanira mu mutima buri munsi. Ibi bikunze kugaragara cyane ku ngimbi n’abangavu batabasha kugenga amarangamutima yabo. Ku muntu mukuru rero ibi bigaragaza ko akoresha ingufu nyinshi ngo ahishe umubabaro ukomeye cyangwa se n’ibyishimo bikabije byaba biri muri we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
EricHoffman
2 years ago

Cyakoze ntanahamwe mumbeshyeye 100%🤭🤭👍🏿💕.
Murakoze turabakunda🙏🏿

Reba ibintu byingenzi bituma abasore baterwa indobo n’abakobwa

Reba igituma umugabo n’umugore batinda kubyara cyangwa ntibabyare