Hari ibintu abakobwa muri rusange bashaka mu basore ku buryo utabifite batagukunda kabone n’ubwo waba ufite amafaranga. Muri ibyo bintu bashaka harimo ibi 4 by’ingenzi buri mukobwa wese yifuza ku musore:
1.Kwambara Neza:
Umukobwa wese mbere y’uko yemerera urukundo umusore abanza kumwigaho akanamwitegereza imyambarire ye. Iyo asanze wambara nabi ntaba akikwemereye ko mukundana. Kwambara neza ku musore ni ikintu cy’ingenzi ku bakobwa kandi kibakurura, n’iyo waba ufite amafaranga ariko utazi kwambara neza nta mahirwe uba ufite yo gukundwa n’abakobwa.
2.Ubwenge:
Abakobwa burya bose bakunda umusore uzi ubwenge, ntibisaba ko yaba yarize amashuri menshi cyangwa afite impamyabumenyi zihambaye ahubwo bifuza umusore ufite ubwenge bugaragarira buri wese. Ibi bakabibonera mu byo akora cyangwa avuga. Uri umusore ufite amafaranga ariko nta bwenge ufite nta mukobwa wapfa kugukunda.
3.Kwitwara neza mu gitanda:
N’ubwo abakobwa badakunze kubyerura ariko bakunda umusore uzi gukora imibonano mpuzabitsina neza. Ushobora kuba uri umusore ufite igihagararo n’amafaranga ariko utazi gushimisha umukobwa mu buriri icyo gihe nta mukobwa uzakwemera kuko utabashije kumukorera ibyo yifuza mu buriri ntaba akigukunze.
4.Guhumura:
N’ubwo abasore benshi batabizi cyangwa ngo babyiteho, burya kwitera imibavu (perfume, deodorant) ni ibintu abakobwa bose bifuza ku basore. Umusore uhumura neza nta mukobwa adakurura kandi aba afite amahirwe yo kudaterwa indobo kuko azi kwiyitaho.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating