Bimwe mu bimenyetso umukobwa agaragaza iyo barikumutereta nubwo akenshi mu rukundo avuga oya kandi yemeye, ubundi akavuga yego kandi yahakanye. Abasore rero ntibajya basobanukirwa imvugo y’abakobwa ahubwo ugasanga bayifata nk’uburyarya kandi atariko biri.
Biragoye kugira ngo usobanukirwe imvugo y’umukobwa mu magambo, ariko hari uburyo bwo gusobanukirwa ibyo umukobwa avuga urebye ibimenyetso cyangwa se amarenga akoresheje abivuga. Umubiri w’umukobwa niwo ugaragaza ibyo ashaka, kurenza uko imvugo ye ibigaragaza.
Dore amwe mu marenga umubiri w’umukobwa ukora n’icyo biba bisobanuye:
Guhumbaguza, Kurya intoki, Gukora mu misatsi no Gukebaguza
Iyo umukobwa ahumbaguzwa, akarya intoki, akikora mu misatsi, agakebaguzwa aba yagutinye. Umukobwa uzabonaho ibi bimenyetso aba yakugizeho ikibazo ko ushobora kumugirira nabi kuburyo biba bisaba ko ukora ibishoboka ko kugira ngo ye kugutinya. Gusa nanone hari igihe abikora bitewe n’abo muri kumwe aribo yatinye bakamutera ikibazo bigatuma atisanzura.
Kwipfumbata akareba hirya
Iyo umukobwa yipfumbase akanga kukureba mumaso ujye umenya ko atagushaka. Umukobwa ashobora kuba adashaka kuvugana nawe ariko akabura aho ahera abikubwira. Nubona umukobwa yifashe gutya kandi akareba hirya uzahite ukuramo akawe karenge.
Kugukoraho buri kanya
Iyo umukobwa ari kugukoraho buri kanya aba ashakako mumenyana kurushaho. Umukobwa uba ugufata intoki, cyangwa akakwikoreshwaho, akakwikubitisha udushyi aba ashaka ko mumenyana birushije ibisanzwe. Uwo mukobwa kandi uzasanga akwigana waseka nawe akisetsa.
Guceceka, Guseka no Kumwenyura
Iyo ubajije umukobwa ikintu agaceceka aba yemeye. Guceceka bisobanura yego. Iyo umubajije uti ese niwowe wabwiye runaka ko dukundana? Iyo acecetse aba ariwe wabimubwiye. Kandi nanone iyo umubajije agaseka cyangwa akamwenyura nabwo aba yemeye.