Umuhanzi nyarwanda Meddy umaze iminsi mike aciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wujuje miliyoni 1 y’aba-Subscribers kuri YouTube mbere y’abahanzi b’abanyarwanda n’abarundi.
Ni inkuru nziza ku muhanzi nka Meddy umaze imyaka 14 mu muziki ariko bikaba byiza kurushaho ku muziki wacu kuko ari ikimenyetso simusiga ko usigaye urenga imbibi z’u Rwanda ukagera n’aho banyirawo batarakandagira.
Meddy yiyunze ku bahanzi batari benshi cyane mu Karere babigezeho barimo Diamond Platnumz [Tanzania], Harmonize [Tanzania], Rayvanny [Rayvanny] , Eddy Kenzo [Uganda] , Otile Brown [Kenya] n’abandi.
Meddy yaciye ku bahanzi bakomeye mu muziki w’Afurika bahatana mu bihembo bikomeye cyangwa bakitabira ibitaramo mpuzamahanga ariko bataragirirwa ikizere n’abantu miliyoni ngo babakurikire kuri YouTube.
Abo barimo Sarkodie (Ghana) ufite ibihembo 106 agakurikirwa n’abantu ibihumbi 888, Adekunle Gold (Nigeria) umaze iminsi mu bitaramo bizenguruka isi agakurikirwa n’abantu ibihumbi 675 , Joeboy (Nigeria) akurikirwa n’ibihumbi 960.
Hari kandi Itsinda rya Sauti Sol rikubutse mu Rwanda rikurikirwa n’ibihumbi 950, Ruger umaze igihe akunzwe muri Afurika akurikirwa n’ibihumbi 625.