in

Meddy yakojeje agati mu ntozi ,abafana bamwuka inabi bamwibutsa ko yagiye America ahunze ubugari n’ibishyimbo

Abahanga bavuga ko ikinaniye ifaranga ujugunya ndetse ko aho ifaranga rikubise horoha icyakora kuri Meddy bisa nkaho atariko bikimeze kuko yivugiye ko kuri we amafaranga adasobanuye byose .

Abinyujije ku rubuga rwa twitter  umuhanzi Meddy yahishuye ko amafaranga adasobanuye byose ,icyakora yukwa inabi n’abafana bamubwira ko ibyo avuga nawe atariwe , Meddy yagize ati:” Amafaranga ntago ari byose , mugire icyumweru cyiza”

Meddy yahise aba  nkukojeje agati mu ntozi , maze abafana bamwuka inabi karahava, uwitwa  Ntama w’Imana 2 yagize ati:” Umaze gutanga angahe muyo uhunitse iwawe c man?? Money isn’t everything ngaho x gira abo uha tubibone ubundi ureke kuza kwigira motivation speaker hano,ubundi c kuki watorocyeye muri America warukurikiye ubugari cg ibishyimbo? Sha nimukadufere”

Ni mugihe uwitwa @BroBirekeSibyawe yagize ati:”Ubwo umaze gucapwa inshyi none urumva ibyisi byose arubusa” ,undi witwa Umuzungu we agira ati:” Ndakumva bro, kugira amafaranga still bakaguhondagura nk’ingoma y’abaporoso birababaza cyane wakongeraho no gukora indirimbo abantu bakayita muri dustbin, oohhh”

https://twitter.com/Witukuje/status/1617065113416093696?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1617065113416093696%7Ctwgr%5E433e419ef054d504cb31c507722e011fc05ed5d9%7Ctwcon%5Es1_c10&ref_url=https%3A%2F%2Fpublish.twitter.com%2F%3Fquery%3Dhttps3A2F2Ftwitter.com2FWitukuje2Fstatus2F1617065113416093696widget%3DTweet

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Isabukuru nziza ku rubavu rwanjye, kubana nawe ni impano iruta izindi zose nabonye” – Umufasha wa Arthur Nkusi yifurije isabukuru nziza umugabo we

« Ko uri mwiza ukiri ku isi nugera mu Ijuru uzaba usa gute? » – Umwe mu bafana ba Miss Elsa yamuteye imitoma nyuma y’amafoto ye yabonye