MC wari ugiye kuyobora imihango y’ubukwe yasohotse huti huti arigendera ubwo yakubitaga amaso umugeni agasanga ni umukobwa wahoze ari umukunzi we cyera. Uyu mugabo akomoka mu gace kitwa Mwatate, Taveta muri Kenya.
Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko uyu musangiza w’amagambo yakundaga uwo mukobwa cyane ku buryo byamugoye kwihangana agakomeza kuyobora ubukwe, ahitamo kurambika mikoro hasi arigendera.
Uyu MC usanzwe ari mwarimu ku ishuri ribanza muri Kenya yatandukanye n’uwo mukobwa nta kibazo bafitanye ajya gushyingiranwa n’umusore utwara indege.
Abari muri ubwo bukwe bavuga ko “MC ubwo bamutumiraga ntiyari azi umukobwa uzashyingirwa. Ubukwe butangiye yahaye ikaze abageni nk’ibisanzwe gusa nyuma tugiye kubona, tubona ashyize mikoro hasi arisohokeye”.
Aba bombi ngo ntibari barigeze bashwana uretse kuba umukobwa yarasuzuguye mwarimu ngo ntiyabasha kumuha buri kimwe ashaka.