Umwe mu bakora umwuga wo kuyobora ibiganiro ku bitaramo bigiye bitandukanye, abenshi bita MC cyangwa se abashyushya rugamba, Mc Nario, yavuze ibyago byamubayeho ubwo yari yasomye ku rumogi.
Mu kiganiro yagiranye na Yago Tv, yatangajeko kunywa urumogi ari bibi cyane, ndetse anasobanura ukuntu byamugendeye ubwo yageragezaga gusomaho ngo yumve.
Yasobanuyeko akimara gusomaho yatangiye gutitira ndetse akumva umubiri wose arakonje agatangira kumva umutima utera cyane Wenda kumuvamo bitewe n’ibyo yari amaze kunywa.
Uyu mushyushya rugamba Mc Nario tubibutseko yari yaravuye muri uyu mwuga ahubwo akajya mu gakiza, gusa ubungubu akaba yagarutse.
MC Nario kandi yatangajeko hari ibintu yahagaritse gukora, nubwo bwose agarutse muri uyu mwuga wo kuyobora ibitaramo, harimo gutanga abakunzi(Pass), ndetse n’ibindi bigiye bitandukanye.