in

Mc Nario yerekanye ubukire bwe azana ibandari ry’amafaranga akayaha Titi Brown mu byiciro

Mc Nario yerekanye ubukire bwe azana ibandari ry’amafaranga akayaha Titi Brown mu byiciro.

Ishimwe Thiery [Titi Brown] wagiye muri gereza ibitaramo by’Urwenya bya Gen-Z Comedy bikiri mu nzozi za Fally Merci ubitegura, yabyitabiriye ku nshuro ya mbere atahana akayabo yahawe mu kumuremera no kumuha ikaze.

Ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi, byatangiye muri Mata 2022 bibera ku Cyicaro cya ArtRwanda-Ubuhanzi ku Kimihurura , icyo gihe Titi Brown wari umubyinnyi ugezweho yari amaze amezi atanu atawe muri yombi.

Mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo 2023, ku nshuro ye ya mbere nibwo uyu musore yitabiriye Gen-Z Comedy Show nyuma yo kugirwa umwere.

Fally Merci watunguwe no kubona Titi Brown muri iki gitaramo, yahise amuhamagara ku rubyiniro amusaba gusuhuza abitabireye.

Uyu munyarwenya yasabye abitabiriye gutura bakeremera umuvandimwe mu rwego rwo kumugaragariza urukundo.

Mu bitanze harimo na MC Nario wazanye umufungo w’amafaranga ubundi ayabarira Titi Brown biramurenga.

Titi Brown yakozwe ku mutima n’urukundo yeretswe n’abakunzi b’urwenya bamuremeye bamuha amafaranga menshi mu rwego rwo kumwakira.

Uyu musore ntiyabashije kugira byinshi avuga, gusa yashimiye abantu bose bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe.

Titi Brown ntiyatangaje ingano y’amafaranga yakiriye dore ko yavuye muri iki gitaramo atarabasha kuyabara ngo amenye umubare wayo.

 

 

 

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mutesi Jolly yashyize hanze ukuri ku bavuze ko yamaze gufatirwa irembo yaba agiye gusezerana

Fuso yari itwaye inka yishe abantu batatu n’inka 18 mu mpanuka ikanganye