in

Mbirizi Eric nawe gusubira mu kibuga bigiye kuba ikibazo gikomereye ikipe ya Rayon Sports

Umurundi akaba n’umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Mbirizi Eric nawe ashobora kubagwa uko byagenda kose.

Hashize igihe kinini Mbirizi Eric ukina mu kibuga hagati avunitse ariko agakomeza gukinira kumvune n’ubwo we atabitangaza kandi benshi bakurikira ikipe ya Rayon Sports bemeza ko uyu musore yasubiye inyuma cyane ukurikije uko yaje ameze.

Uyu mukinnyi kuva yava mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, ntabwo yongeye kwerekana imbaraga mu mikinire ye bikanavugwa ko ari mu batuma iyi kipe itsindwa bitewe ni uko atagikina nkuko Shampiyona yatangiye ameze.

Amakuru YEGOB ifite ni uko Mbirizi Eric nawe ashobora kubagwa kugirango yongere agaruke neza ntiyongere gukomeza gutinya. Muri iyi kipe biragoranye cyane kuko kugeza ubu iyi kipe bigaragara ko ntamafaranga ifite cyane ko na Ndizeye Samuel atarabagwa kubera amikoro akiri imbogamizi.

Uyu mukinnyi ashobora kuza akurikiye Rwatubyaye Abdul, Rafael Osaluwe ndetse na Ndizeye Samuel utarabagwa kugeza ubu hamwe na Mbirizi Eric urimo gutekerezwaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gasogi igiye gusinyisha umukinnyi ukomeye uvuye Cameroon

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gutererana Ndizeye Samuel wabuze amafaranga yo kwibagisha imvune ikomeye