in

Mbere y’uko Manchester United ihura na Atletico Madrid David De gea yavuze amagambo yo kwishongora.

Uyu mukinnyi wa Manchester United David De Gea akaba yaravuye  mu ikipe ya Atretico Madrid mu mwaka 2011 ubungubu amasezerano afite muri Manchester United azarangira mu mwaka wa 2023.

Gusa ubungubu akaba yaratangaje ko adashaka kuva muri iyi kipe, dore ko anamaze kwamamara kuko yanegukanye igikombe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka cyitiriwe Sir Matt Busty.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 akaba agiye guhura n’ikipe yakiniye mu gihe yari akiri muto bakaba bazahura mu mukino ukomeye wa Champions League ubwo bazaba bari ku kibuga cya Manchester United Old Trafford.

David De Gea akaba yaragaye avuga urukundo rukomeye afite Man U kuburyo ashaka kuba yakongera amasezerano afite nyuma y’uko amasezerano afite azarangira mu mwaka wa 2023.

 

David De Gea akaba yagize ati:”Nishimira ko nakuriye ndetse nkavukira kuri Madrid ariko iyo urebye usanga ari umujyi gusa ntakindi kirimo, ubungubu numva ntahandi nshaka kuba usibye muri Manchester United kuko ari nko mu rugo”

David De Gea akaba yarabashije kugaragara mu mikino igera kuri 473 mu ikipe ya Manchester United nyuma y’uko avuye muri Atretico Madrid, akaba yaranahise akora amateka yo kwegukana ibikombe bine by’mwaka, ibi bihembo bikaba byaritiriwe Sir Matt Basty.

David De Gea akaba yaragarutse mu bihe bye byiza nyuma y’uko yari amaze igihe yarasubiye hasi Dean Henderson akaba ariwe wari warafashe umwanya we muri Man U, gusa nyuma yo gukora ndetse akanitekerezaho yaje guhita yisubiza umwanya we ndetse k’uburyo ubungubu asigaye afatiye runini Manchester United.

Akaba yaratangaje UEFA ko mu gihe yaniraga Atretico Madrid yari uwagatatu inyuma ya Sergio Asentio ndetse na  Roberto, gusa akaba yavuze ko ubungubu afite ubushobozi ndetse akomeye Kurusha mbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Exclusive:Umunya Colombia yegukanye agace ka gatatu #TdRwanda22

Ibinyamakuru na YouTube Channel zisebya ba Miss zahawe gasopo.