in

Mbappé yayikoreyeho imyitozo! Ubufaransa bwihereranye ikipe y’igihugu bwakinaga nayo maze buyinyabiga ibitego 14 byose bituma Mbappé yandika amateka mu ikipe y’igihugu

Mu mukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na Gibraltar, Kylian Mbappé yakoreyomo amateka kuko habura gato ngo abe umukinnyi wa mbere utsindiye u Bufaransa ibitego byinshi.

Uyu mukino warangiye u Bufaransa bunyagiye Gibraltar ibitego 14-0, Kylian Mbappé yatsinzemo ibitego 3 ndetse anatanga imipira 2 ivamo ibitego.

Gusa ariko umukinnyi wa Gibraltar yari yahawe ikarita itukura hakiri kare kuko hari ku munota wa 18.

Ubu akaba amaze gutsindira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ibitego 46.  Olivier Giroud wa mbere, aramurusha ibitego 10 gusa Mbappé azabikuramo kuko Giroud ariwe mukuru kuko amurusha imyaka 13.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Burya uburayi nabwo bufite Amavubi”! Nyuma y’umukino w’Ubufaransa Clapton Kibonge abonye ikipe y’iburayi agereranya n’Amavubi -IFOTO

“Sha ndagukunda urabizi”! Imitoma iravuza ubuhuha hagati ya Mico The Best na Junior Giti -AMAFOTO