in

Mbappe yagize icyo atangaza kubimuvugwaho ko yifuza gusohoka muri PSG mu kwezi kwa mbere

Nyuma y’umukino utari woroshye wa shampiyona y’igihugu y’ubufaransa Ligue 1, Paris Saint-germain yakinanagamo na Marceille, PSG bikaza kurangira iwutsinze ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Neymar jr Kuri pase ya Mbappe, Kylian Mbappe yagize icyo atangaza kubimaze iminsi bimuvigwaho.

Mbappe yagize ati ”sinigeze ngira umuntu n’umwe mbwira ko nifuza gusohoka muri Paris Saint-germain mu kwezi kwa mbere, ndishimye cyane muri club yange ibyavuzwe byose nange byaranuguye cyane”.

Kylian Mbappe yasinyiye Paris Saint-germain amasezerano yimyaka itatu mu kwezi kwa gicurasi uyu mwaka 2022. Gusa hari amakuru menshi yavugaga ko uyu mufaransa yifuza kuva muri iyi kipe mu kwezi kwa mbere 2023.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize mbere yuko Paris Saint-germain ikina umukino was uefa champions league yanganyijemo na benifica igitego 1-1, nibwo ibinyamakuru byinshi bikomeye Ku mugabane w’iburayi byiganjemo ibyo mu bufaransa nka le Parisien na RMC byatangaje ko Mbappe yifuza kuva i Parc de prince. Gusa Kylian Mbappe akaba yanyomoje aya makuru.

Muri shampiyona yuno mwaka Mbappe amaze gutsinda ibitego 8 anatanga umupira umwe wavuyemo ibitego (assist).

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mitoma myinshi umukunzi wa Muhire kevin uzwi nka cyuzuzo yatangaje icyo amukundira

Charly na nina bafatanyije na platin bakoreye igitaramo cy’amateka muri america