Martin ni izina rikomoka mu rurimi rw’ikilatini, risobanura ‘ukomoka kuri Mars’ iyi yari imana y’intambara mu Baromani, mu kilatini iri zina ni Martinus. Ryamenyekanye cyane mu mateka y’isi biturutse kuri Martin Luther washinze idini ya porotesitanti ndetse na Martin Luther King waharaniye uburenganzira bw’abirabura muri USA.
Martin ni muntu ki?
Martin ni umugabo ubana n’abandi neza, arirekura kandi agira igikundiro, azi kunguka inshuti mu buryo bworoshye kandi yumvikana mu buryo bworoshye. Muri we ahora yumva ari umunyakuri kandi agashaka ko uko kuri kwe abandi bantu bakumenya, mbese bkumva ibitekerezo bye kandi bakabifata nk’ukuri. Ni umugabo ugira intego kandi aba yifuza gukora uko ashoboye ngo agere ku byiza. Akunda kwinezeza, arakazwa n’ubusa, ntiyihangana cyane gusa nanone ntagira umujinya, ahora yishimye kandi akemura ibibazo vuba na vuba, ntakunda kubika inzika.
Muri we aba yumva nta muntu wamunanira kubana nawe kandi afite impano yo gufata mu mutwe no kugira ubwenge. Akunze kugira impano yo kumenya indimi nyinshi zitandukanye kandi neza. Aba yiyiziho ko abantu bamukunda kandi amenya kubibyaza umusaruro kandi akunda kugira amahirwe akicira inzira igihe abandi bibagoye kubera icyo gikundiro afite.
Amenyera vuba ahantu hashya, ni umunyamatsiko kandi akunda gutemberera ahantu hadasanzwe. Iyo akiri umwana, Martin aba agira amarangamutima menshi kandi ibyemezo byose afata agendera ku muryango we. Aba ari umunyabwoba ku buryo atinya n’ibintu bidahari kubera uburyo ahorana ibitekerezo byinshi kandi bidasanzwe by’ibihimbano. Aba akeneye umuntu umuhora hafi kandi umumara ubwoba, ikindi ni uko aba ari umwana ufite inshuti nyinshi zimukikije.
Ibyo Martin akunda
Martin ni umunyanzozi zitangaje, akunda ibintu bimusaba guhorana inshingano kugira ngo abantu bamubonemo ubushobozi bwo kuyobora kandi agerageza kugaragaza ko ibyo akora byose abikora neza cyane kurusha abandi. Akunda kandi kuba ari kumwe n’incuti yisanzuraho yiyumvamo ko zimukunze kandi zishimiye kubana nawe. Aha agaciro cyane ubuzima bwe mu bijyanye n’urukundo, agira amategeko menshi mu rukundo kandi aba ashaka ko ibintu byose bihora bigenda neza. Martin akunda imirimo imubohora ku buryo ariwe wiha gahunda ngendrwaho, akunda ubucuruzi, kwamamaza, guteka, amategeko n’ubwarimu.