Mu mezi macye ashize havuzwe inkuru z’urukundo hagati ya Marina Deborah na Yvan Muziki none kuri ubu bagiye gutaramira i Dubai.
Umuhanzi Yvan Muziki ndetse n’umuhanzikazi Marina Deborah bagiye bwa mbere gutaramira abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki wabo batuye mu mujyi wa Dubai.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 03 Ukuboza 2022 aho aba bahanzi bombi bizwi ko imyiteguro bayigeze kure.