Umuhanzi nyarwanda Muneza Christophe uzwi ku mazina ya Christopher yatangaje ko impamvu yamuteye kwiyandika ku kukuboko kwe ibyo bita Tattoo, yavuze ko yanditse ho izina rya Mama we umubyara Gahongayire Marie Mativitas kugira ngo bijye bimworahera kumwibuka.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live yagaragaje ko iyi Tattoo yayanditse ku kuboko kwe kw’ibumoso ngo kubera ko ariko kuboko akoresha kumubangukira mu bintu byinshi, urugero nko kurya ndetse ngo agikina umupira yacaga ku ruhande rw’ibumoso ahazwi nko kuri 3.
Mama we umubyara Gahongayire Marie Mativitas yitabye Imana mu kwezi kwa Mutarama 2021 azize uburwayi.