Umunyamerika wibera mu gihugu cya Esipanye (spain) Maria Branyas w’imyaka 115 yaciye agahigo ko kuba umuntu ukuze cyane ku isi ,nyuma y’urupfu rw’umubikira w’Umufaransa Lucile Randon bakunze kwita Sister Andre witabye Imana kuwa kabiri afite imyaka 118.
Maria Branyas wahise aca agahigo ko kuba ariwe muntu ukuze cyane ku isi , yavutse tariki 4 Mata 1907 avukira muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mujyi wa San Francisco ,muri Leta ya California , icyakora akiri muto umuryango we wahise wimukira muri Spain aho ababyeyi bafite inkomoko kuva icyo gihe aba ari naho batura.
Maria yavuze ko kimwe mu bintu byatumye aramba ku isi ari gucuranga piano ,ngo kuko yizera ko umuziki ari umutima w’ubuzima ,icyakora avuga ko bitewe n’ubuzima butuma intoki ze zitakibasha gukora ubu amaze imyaka 7 adacuranga piano kuko yabirekeye afite imyaka 108.
Avuga ko kandi atigeze arya ibiryo ngo bishobora kumurinda kurwara yandikiwe n’abaganga cyangwa ikindi ,ahubwo ngo icyo yakoze ari ukurya ibiryo bicye ntakindi.
Han estat moltes hores de la meva vida tocant el piano, fins als 108 anys. Això m’ha donat vida, però els dits han perdut agilitat i ho deixar definitivament. Com deia Franz List: “La música és el cor de la vida. Per ella parla l'amor i amb ella tot és bonic”. pic.twitter.com/7JEIrtoOt2
— Super Àvia Catalana (@MariaBranyas112) July 24, 2022
Source: news week