Umuyobozi wa APR F.C Lt Gen MUBARAKH MUGANGA, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ubwo yasuraga iyi kipe aho isanzwe iba i Shyorongi yongeye kubibutsa ko bagifite imikino myinshi iri imbere bagomba kwitwaramo neza kandi ko mu maguru yabo harimo ibitego byinshi bagomba gutsinda.
Yagize ati: ntitwari duherukanye kubera imirimo ndimo ariko ibyo ntibikuraho ko mbakurikirana cyane nkubu mumaze iminsi munganya mu mikino itandukanye. Iyo tunganyije umukino hari amanota tuba dutakaje, kunganya guhera ubu nikizira guhera ubu ni mwongere ibitego byinshi kandi murabishoboye ndetse n’ amakipe muhanganye muri shampiyona ntacyo abarusha. Buri kimwe mukibonera ku gihe bivuze ko mufitiye umwenda APR F.C n’ Abakunzi bayo.
Yakomeje abibutsa ko bahawe amahirwe nk’abana b’u Rwanda ngo bigaragaze bityo ko ayo mahirwe bagomba kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati: si henshi muzasanga amakipe akinamo abenegihugu gusa ariko twe twahisemo kubaha ayo mahirwe kandi hari umusaruro byatanze kuko niba dukina n’ikipe zifite abakinnyi baturuka mu bihugu bitandukanye tugatsinda tukegukana shampiyona eshatu twikurikiranya nuko muba mushoboye. Niyi shampiyona turi gukinira mugomba kuyegukana kuko murashoboye abatoza bari munshingano nabo barabizi ko iyi ntego ari nyamukuru ibindi bikombe bigakurikiraho.
Yasoje yifuriza intsinzi APR F.C k’umukino uzayihuza na AS Kigali.
Kapiteni w’ikipe ya APR F.C Manishimwe Djabel mu Ijambo rye yashimiye Chairman wa APR F.C wongeye kubasura akagira impanuro abaha dore ko ngo bari bamukumbuye.
Yagize ati: twishimiye kongera kubabona twari tubakumbuye kuko impanuro zanyu zitwongerera imbaraga haba mu mitima yacu ndetse no mu kibuga nibyo dufite umukino na AS Kigali kandi tubijeje ko muzishima turi kubyiyumvamo twese abakinnyi, twiteguye neza umwuka ni mwiza mu ikipe byose muzabibonera mu kibuga duhatana.