in

Mangwende yaciye ibintu nyuma yo kugaragaza urukundo afitiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bishobora gutuma asezererwa na FAR Rabat

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende yaciye ibintu nyuma yo kwemeza ikintu gikomeye atakorera Amavubi nyuma yo kuvugwa ko atazakina kuri Mozambique.

Ku munsi wejo hashize nibwo mu itangazamakuru havuzwe ko myugariro u Rwanda rugenderaho Imanishimwe Emmanuel Mangwende, atazagaraga ku mukino u Rwanda ruzakinamo na Mozambique nyuma yo kuba ikipe ye ya FAR Rabat igifite imikino ya Shampiyona ariko uyu mukinnyi we avuga ko atatererana ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Ibi byatumye abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bibaza niba Mangwende azaza gukinira u Rwanda ku ngufu kandi FAR Rabat yari yamwimanye ntibimugireho ingaruka, gusa uko byagenda kose amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi umukino u Rwanda ruzakina na Mozambique azaba ahari abafana nibagire ikibazo.

Kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa tatu z’ijoro ikipe ya FAR Rabat ikinamo Mangwende iraza gukina umukino ubanziriza usoza Shampiyona n’ikipe ya Olympique Club de Khouribga. Igikomeje kugarukwaho cyane ni Mangwende utazakina umukino wa nyuma usoza Shampiyona ya Marocco kuri uyu wa gatandatu kandi ari umukinnyi FAR Rabat igenderaho muri iki gihe ishaka igikombe cya Shampiyona iheruka kera.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore w’imyaka 57 wafashe ku ngufu umwana w’imyaka umunani akanamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hamenyekanye igihano yakatiwe

Batangiye kwicinya icyara: Kylian Mbappe agiye kwerekeza mu ikipe ya Manchester United