in ,

Manchester United yibasiye umukinnyi mushya wa Arsenal iramusebya bikomeye

Nkuko mubizi minsi ishize ikipe ya Arsenal yaguze rutahizamu mushya wo kuzayifasha muri gahunda yayo yo kuba yakongera kubasha guhatanira ibikombe bikomeye bitandukanye, gusa uyu mukinyi ariwe Alexandre Lacazette yibasiwe bikomeye ni ikipe ya Manchester United iramusebya cyane.

Nkuko byatangajwe n’umuntu ucungira hafi iby’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu ikipe ya Manchester United. Ngo Man U yamaze igihe kitari gito ikurikiranira hafi umukinnyi Lacazette gusa ariko ngo yafashe icyemezo cyo kumureka nyuma yo kubona ko ntacyo ashoboye.

“Lacazette twaramukurikiranye cyane kuko niwe watsindaga cyane muri championat y’ubufaransa. Gusa twasanze ibitego byinshi bye ari Penalty gusa. Byatumye tumwihorera kuko twabonye aruha vuba cyane, nta ngufu yigirira namba ndetse ntago ajya yigaragaza nabusa mu mikino ikomeye” ayo niyo magambo uwo mugabo yatangarije Daily Express yumvikanisha ko umukinnyi uhenze mu mateka y’ikipe ya Arsenal ari ntakigenda.

 

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire uko ubu urukundo rushya rw’uwahoze akundana na Platini rugurumana

Ikipe ya Manchester City n’umutoza wayo Guardiola bahuye nuruva gusenya ku buryo butunguranye