Kugaruka kwa Cristiano Ronaldo muri Manchester United mu mpeshyi ishize byafashije iyi kipe gukora amateka mashya yo guhemba umushahara munini cyane mu mateka ya Premier League ukurikije imibare y’imari iheruka gutangazwa n’iyi kipe.
Ku wa kane tariki ya 22 Nzeri 2022, Manchester United yashyize ahagaragara imibare y’imari iheruka, yerekanaga kandi ko umwenda w’ikipe wariyongereye.
Ronaldo niwe mukinnyi uhembwa menshi muri Manchester United bivugwa ko umushahara we ungana na 500.000 £ buri cyumweru, kuva yahagera Manchester United ubu yarazamutse cyane kurusha andi makipe yo muri EPL kuko amafaranga y’imishahara yavuye kuri miliyoni 384.2m, yiyongeraho 19.1 ku ijana nyuma yo gusinyisha Ronaldo, Jadon Sancho na Raphael Varane.
Umushahara wa United wiyongereye cyane ubwo Erik tag Hag yazaga, aho yazanye abakinnyi bashya batanu muri iyi mpeshyi, barimo Antony w’ama pound 85.5m, umukinnyi wo hagati Casimiro £ 70m na Lisandro Martinez wakinaga hagati ya 56.7m, gusa Manchester United yinjije amafaranga avuye muri Paul Pogba, Nemanja Matic, Edison Cavani na Juan Mata bavuye muri iyi kipe.
United yatangaje kandi ko yahuye n’igihombo cya miliyoni 115.5 zama pound muri shampiyona ya 2021/22 nubwo amafaranga yinjiye yazamutseho 18 ku ijana agera kuri 583m.
Imibare yashyizwe ahagaragara ikubiyemo igihembwe cya nyuma cy’umwaka w’ingengo y’imari, yarangiye muri Kamena, yerekanye igihombo cyazamutseho miliyoni 23 zama pound mu mwaka ushize.
Umwenda w’iyi kipe nawo warazamutse, uva kuri miliyoni 419.5m muri 2021 ugera kuri 514.9m uyu mwaka, wiyongereyeho 22%.
Hagati aho, amafaranga yishyuwe uwahoze ari umutoza Ole Gunnar Solskjaer na Ralf Rangnick hamwe n’abakozi bashinzwe gutoza bajyanye angana na 24.7m.
Umuyobozi mukuru, Richard Arnold, yashimangiye ko iyi kipe igiye kujya ku gasongero.