in

Manchester United irakomerewe

ikipe ya Manchester United itozwa n’ umuhorandi Erik Ten Hag ikomeje guhura n’ibibazo byo kuvukinkisha abakinnyi umusubirizo kandi urugamba rugeze ahakomeye.

Manchester United yamaze gutwara igikombe cya Carabao Cup , ubu iriguhatanira FA Cup aho igeze muri ½ ikazacakirana na Brighton & Hove Albion, Manchester United iri muri ¼ cya Europa League ndetse ikaba yaraye inganyije na Sevilla ibitego bibiri kuri bibiri, ikindi Manchester United ikomeje intambara ya ‘Big 4’ mu Bwongereza kuko ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 56.

Manchester United ikomeje guhura n’ibibazo byo kuvukinkisha abakinnyi umusubirizo

Manchester United nubwo ifite urwo rugamba bisa nkaho imvune zikomeje kuyikomerana kuko ubu ibitaro bikomeje kuzamo abakinnyi.

Ubu abakinnyi ba Manchester United bari mu mvune ni :

Alejandro Garnacho , Lisandro Martinez, Raphael Varane, Marcus Rashford ,Van de beek ,Luke Shaw , na Scott McTominay ukongeraho umuzamu wayo Tom Heaton na Phil Jones wabaswe n’imvune.

Lisandro Martinez waraye ugize ikibazo cy’imvune

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Achraf Hakimi agiye gukukumba udufaranga tw’umugore we washatse kuzana amanyanga

Mwihatire gusenga, Rock yabaye iciro ry’imigani