in ,

Manchester United ihangayikishijwe bikomeye na Jose Mourinho

Ikipe ya Manchester United iherutse gutsindwa n’ikipe ya Chelsea mu mukino wa championat kuri ubu ihangayikishijwe n’umutoza wayo Jose Mourinho aho abayobozi bayo batinya ko uyu mutoza ashobora kubacika akigira mu ikipe ya Paris Saint Germain.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Sun ndetse Manchester Evening News, ngo ikipe ya PSG yatangiye kureba uko yaganira na Agent wa Jose Mourinho ariwe Jorge Mendes bagirango barebe niba yajya gutoza PSG kuva mu ntangiro za championat itaha 2018/2019.

Iyi nkuru rero ikaba itaguye neza abayobozi bikipe ya Manchester United aho batinya ko Mourinho yabacika vuba batabyiteguye dore ko na Mourinho ubwe yavugiye ko byanga bikunze hari umunsi uzagera akava muri Manchester United.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gukundana na Mario Balotelli, umunyarwandakazi Fanny Neguesha ari mu rukundo n’umukinnyi ukomeye mu Bwongereza

Lionel Messi yatangaje ikipe atinya kurusha izindi ku isi