in ,

Lionel Messi yatangaje ikipe atinya kurusha izindi ku isi

Mu gihe hasigaye igihe kitageze ku kwezi ngo habe tombola y’uburyo amakipe azahura mu gikombe cy’isi 2018 kizabera mu Burusiya, Lionel Messi yatangaje ikipe imuteye ubwoba muri iri rushanwa.

Mu kiganiro yagiranye na TyC Sports Lionel Messi akaba yahishuye ko ikipe imuteye ubwoba ari Espagne aho yashimangiye ko guhura nayo byaba ari ibibazo bikomeye.

“Ibyago twagira nuguhura na Espagne mu matsinda. Ndifuza kutazahura nabo, kuko kubacika byagorana cyane” ayo ni amagambo Lionel Messi yatangaje kuri TyC Sports

Andi makipe Messi yavuzeko aha amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi akaba ari Bresil, Ubudage ndetse na France.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United ihangayikishijwe bikomeye na Jose Mourinho

Miss Ingabire Habibah yiyerekanye muri video yambaye Bikini (video)