in

Manchester City igiye gutiza Umukinnyi wayo ufite impano idasanzwe

Kayky, rutahizamu w’umunya-Brazil w’imyaka 21, agiye kongera gutizwa n’ikipe ya Manchester City. Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Fabrizio Romano, Kayky azaba ari mu gihugu cy’u Buholandi ku cyumweru, tariki ya 25, aho azareba umukino wa Sparta Rotterdam ndetse nyuma y’aho akaba ari bwo azasinya amasezerano y’igihe gito n’iyi kipe nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima.

Kayky yageze muri Manchester City mu mwaka wa 2021, nyuma yo kwitwara neza mu ikipe ya Fluminense, aho ari naho yamenyekaniye bwa mbere. Gusa, nubwo yageze muri Manchester City, ntiyahise abona umwanya uhagije mu ikipe nkuru, bituma afatirwa umwanzuro wo gutizwa muyandi makipe kugira ngo abone aho akinira bihagije.

Uyu mukinnyi ntabwo ari ubwa mbere agiye gutizwa. Mu mwaka wa 2022, Kayky yari yatijwe mu ikipe ya Paços Ferreira yo muri Portugal kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina imikino myinshi. Nyuma y’aho, yagarutse mu gihugu cya Brazil aho yakiniye ikipe ya Bahia nayo ari ku ntizanyo.

Amasezerano ye mashya na Sparta Rotterdam ntarimo uburenganzira bwo kumugura burundu, bivuze ko nyuma y’igihe gito cyo gukinira iyi kipe, Kayky azasubira muri Manchester City.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon sports WFC urugendo rwayo rubaye nkurw’umwana wiga gukambakamba mu gushaka itike ya CAF Women’s Champions League

Ilkay Gündogan yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Budage ayishimira byimazeyo.