Mukakamanzi Beatha wamamaye nka Mama Nick muri filime ya City Maid, yakoze impanuka ikomeye kubwa amahirwe Imana ikinga akaboko.
Yakoze Impanuka ari hafi yo murugo, agonzwe n’igare, bahamukura amerewe nabi.
Iyi mpanuka yayikoze tariki 17 Werurwe 2023. Mama Nick yavuze ko abaganga bakomeje kumwitaho, biri kugenda biza. Yavuze ko ashima Imana yamurokoye iriya mpanuka yaritumye ahaburira ubuzima.
Mama Nick ni umukinnyikazi wa filime ukomeye bitewe n’ubuhanga agaragaza mu gukina filime. Azwi muri filime nyarwanda kandi zizwi zirimo; “Intare y’Ingore” akinamo yitwa Cecile, “Giramata” akinamo ari umubyeyi wa Giramata na “City Maid” akinamo yitwa Mama Nick, Ni umubyeyi w’abana 6 n’abuzukuru 5. Umwuzukuru we mukuru ari hafi kuzuza imyaka 12.