Umunyana Analysa umaze kwamamara cyane mu ruganda rwa cinema nka Mama sava muri film y’uruhererekana ya papa sava, yagize icyo avuga ku bukwe bwe bwa kabiri ndetse n’umugabo bazabana dore ko Atari ubwa mbere azaba ashatse umugabo.
Mu kiganiro yagiranye na Chita, Analysa yavuze ko afite umugabo wamwambitse impeta ndetse bikaba biteganijwe ko bazabana, igihe bizaba bibaye akaba ari umugabo wa kabiri azaba ashakanye na we kubera ko hari uwo batandukanye kera bari barasezeranye, aho uwo batandukanye bari barakoze ubukwe mu kwezi kwa ukwakira 2015.
Abajijwe itandukaniro abona hagati y’umubano n’umugabo bari hafi kurushinga ndetse n’uwo batandukanye, ndetse n’ikintu yicuza ku rugo rwe rwabanje yagize ati” nshaka umugabo bwa mbere nari umwana, kuko nari mfite imyaka 19, birumvikana nari ntarakura, naho itandukaniro riri hagati y’ubu n’ahashize ni uko nzashaka umugabo ukuze kandi uzi kubaka icyo aricyo”.
Yakomeje avuga ko ikintu yicuza ku rugo rwe rwabanje n’umugabo batandukanye, ari uko atagize ukwihangana guhagije, bikaba byaramuhaye isomo ku buryo undi bazashakana bitazigera bisaba kwihangana kuko azaba azi ibyo arimo ndetse n’icyo ashaka cyane ko noneho yamaze gusobanukirwa n’ibitagenda neza n’uburyo bwo kubyitaho nk’umuntu mukuru.
Yakomeje avuga ku nkundo z’iki gihe ariko aserereza itangazamakuru, atanga urugero kuri Bijoux Aline wo muri Bamenya, avuga ko buri muntu wese yagakwiye guhitamo bigendanye n’amahitamo ye ndetse n’icyo akeneye, gusa ariko nanone ntiyabura kuvuga ko aho kugira ngo ahinduranye umugabo yahinduranya umukunzi batarashakana.
Abajijwe ku mugabo bateganya kuzabana ndetse wanamwambitse impeta ariko yita ko Atari impeta yo kumusaba kuba umugore, yavuze ko ataragera igihe cyo kumutangaza, ariko yemeza ko ari umugabo ukuze kandi wigeze kubaka urugo, akaba ari umunyarwanda unatuye mu Rwanda, dore ko abajijwe niba ari umu diaspora yahakaniye kure avuga ko atakundana n’umuntu wo muri diaspora kuko adakunda urukundo rw’ahantu kure.