in

Mama Pasiteri yavuze amagambo akomeye nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Pastor Theogene

Mu rukerera rwo ku munsi w’ejo nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’uko Pastor Theogene wamamaye cyane ku izina rya Pst Theogene Inzahuke yitabye Imana. Ni inkuru ibabaje cyane yababaje abantu bose bamenye Pst Theogene cyane cyane abo mu muryango we, umufasha we, Uwanyana Assia (Mama Pasiteri) n’abandi banyarwanda bose muri rusange.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Mama Pasiteri abinyujije kuri status ya Whatsapp ye yanditse amagambo yuzuyemo amarangamutima agaragaza urukundo afitiye Pst Theogene. Yagize ati « Ntwari yange wambereye byose kuringe no kuba nyarwanda bose wabayintwari ndagukunda nubwo wavuye mu mubiri ariko kurinjye uracyariho 😍😍😍💔💔💔 ».

Ku bifuza kuvugana na Mama Pasiteri cyangwa se gufasha umuryango wa Pst Theogene nimero ya Mama Pasiteri ni +250 783 413 085.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ateye ubusambo! Amafoto ya Kate Bashabe agiye hanze kano kanya arashimangira ibyo benshi bamwitirira byo (AMAFOTO)

Musanze: Imvura yabuze ahandi mu gihugu yaraye ihitanye umuntu umwe ndetse imyuzure yisasira imbogo