in

Yari umusore mwiza disi! Mama Nick yapfushije umwana we w’umuhungu – AMAFOTO

Mukakamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick muri filime ya City Maid ica kuri Televiziyo Rwanda, ari mu gahinda nyuma yo kubura umwana we w’umuhungu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 inkuru mbi yatashye mu muryango wa Mama Nick. Umaze iminsi narwaye uburwayi yatewe impanuka.

Mubutumwa uyu mubyeyi yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp yagaragaje agahinda yatewe no kubura umwana we yagize ati “Mwana wanjye warariwe urihangana ukomera gisirikare kugeza ku munota wa nyuma, ariko Imana yagukunze kuturusha. Ugiye tukigushaka ariko twizeye ko aho ugiye ariho heza. Imana ikwakire mu bayo!!

Mama Nick ni umukinnyikazi wa filime ukomeye bitewe n’ubuhanga agaragaza mu gukina filime.

Azwi muri filime zinyuranye kandi zanditse amateka muri Sinema nyarwanda zirimo; “Intare y’Ingore” akinamo yitwa Cecile, “Giramata” akinamo ari umubyeyi wa Giramata na “City Maid” akinamo yitwa Mama Nick, iyi ikaba ifatwa nka Filime ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda ndetse iherutse kuza muri Filime 10 nziza muri Afrika, Ni umubyeyi w’abana batandatu (6) n’abuzukuru batanu (5).

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Niyo mpamvu hari abayikoresha nabi igahita ibica, ese ni ryari imiti yongera ubushake ku bagabo ikwiye gukoreshwa?

“Penalitiiii” video ya Pep Guardiola wo mu Rwanda Reagan Rugaju arimo gukoca ikipe ye mu mukino banyagiye ikipe bahuye