Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 , hagati ya saa moya z’igitondo na saa sita z’amanywa ngo nibwo Malayika yabonekeye abaturage batuye mu mujyi wa Kasoa mu gihugu cya Ghana ,nk’uko inkuru dukesha ibinyamakuru byandikirwa muri Ghana bibivuga.
Ibinyamakuru Ghana Web na Kasatintin dukesha iy’inkuru bivuga ko ngo Malayika hari abaturage yiyeretse bo mu mujyi wa Kasoa ,ndetse ari inkuru yahise isakara umujyi wose ku mbuga nkoranyambaga ,ngo bavuga ko yari mwiza kandi afite amababa y’umweru.
Icyakora nanone ikinyamakuru Ghana Web kikavuga ko ngo Malayika atigeze agira uwo aganiriza ngo hamenyekanye impamvu y’ibonekerwa rye mu baturage ba Kasoa .
Nubwo kugeza ubu ari nta kiriziya ,cyangwa abayobozi mu idini iryo ariryo ryose ku isi cyangwa no mu gihugu cya Ghana baremeza niba koko iri bonekerwa ryo mu gihugu cya Ghana ari ukuri cg ari ibinyoma.