in

”Mabukwe arashaka ko ndongorwa na mukuru w’umugabo wanjye nkore iki? ” umukobwa aragisha inama

Umukobwa ugiye gukora ubukwe yifashishije imbuga nkoranyambaga kugira ngo bamugire inama nyuma y’uko ugiye kuba nyirabukwe amusabye kureka fiancee we kugirango arongorwa na mukuru we.Ku bwe, nyuma yo kumusura bwa mbere, uyu mugore yaramuhamagaye amubwira ko atazicuza aramutse asize umuhungu we w’ubuheta agashyingiranwa n’umuhungu we w’imfura ngo kuko ari we baberanye.

Yanditse ati: “Fiance wanjye tugiye gukora ubukwe yagiye kunyerekana mu muryango we ku munsi wa mbere, ibintu byose byagenze neza mu ruzinduko… hanyuma ngeze mu rugo ntashye nakira telefoni ya nyina nimugoroba, ansaba gutandukana n’umuhungu we (uwo ni umuhungu we wa kabiri) nkarongorwa n’undi muhungu we (uwo ni umuhungu we w’imfura).”Mu magambo ye” mukobwa wanjye ntuzicuza kuba wasize fiance wawe, mu by’ukuri uzanaza no kunshimira iyi nkunga nguhaye.Murabeho”

Uyu mukobwa akaba ari mu gihirahiro yibaza icyo agiye gukora.Nawe wamugira inama utwandikira muri comment.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yakoze agashya: Uyu mukobwa yemeye apfukamira umuhungu kugira ngo amwambike impeta yo kubana

Christopher yatunguwe n’abavandimwe be n’inshuti ze ku isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)