in

M Irene yatunguye abahanzi Niyo Bosco, Dorcas&Vestine abaha ibikombe bihenze cyane(Video)

Umunyakuru Irene Murindahabi ureberera ibikorwa by’umuziki wa Niyo Bosco, Vestine na Dorcas yabatunguye abaha ibihembo byatanzwe na Youtube mu rwego rwo kubashimira ibyo bagezeho mu myaka ibiri ishize bakora umuziki wabo ukarebwa n’abatari bake kuri Youtube.

Murindahabi Irene yavuze ko ibi bihembo ari ibyo kubashimira kuri byinshi bagezeho mu myaka ibiri ishize .Yanabashimiye by’umwihariko nkumujyanama wabo ubaba hafi umunsi ku munsi.

Youtube ni urubuga rwatangiye mu mwaka wa 2005, rutangijwe n’abagabo batatu ari bo Chad Hurley, Steve Chen na Jawed Karim. Mu mwaka wa 2006 rwaje kugurwa na Google ariyo na n’ubu ikirufite mu biganza byayo. Ni urubuga ruri mu zikunzwe ku si rukaba rutunze benshi binyuze mu kubaha amafaranga avuye mu mavideo bashyira kuri uru rubuga. Iyo rero umuntu afite aba subscribers ndetse n’abarebye video ye barenga ibihumbi 100 kuri channel ye agira ishimwe ahabwa,ni muri rwego aba bahanzi nabo bahembwe nyuma yo kugira indirimbo zarebwe cyane kandi mu gihe gito kuri uru rubuga rwa Youtube.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Patoranking yasimbutse urupfu mu mpanuka ikomeye.

Ubukwe bw’umukinnyi Djihad Bizimana bwasubitswe ku munota wanyuma