in

Lorenzo umaze amezi 7 yirukanywe kuri RBA azira kwaka icupa byagenze gute kugira ngo yongere kwemerwa kugaruka? 

Lorenzo umaze amezi 7 yirukanywe kuri RBA azira kwaka icupa byagenze gute kugira ngo yongere kwemerwa kugaruka?

Musangamfura Lorenzo wamenyekanye kuri RBA byumwihariko kuri Radio Rwanda mu kiganiro urubuga rw’imikino yongeye kugaruka nyuma yo gutakamba asaba imbabazi avuga ko ibyo yakoze byo gusaba icupa byari urwenya.

Ni mu biganiro bitandukanye yagiye akora agerageza kumvisha abantu ko ibyo yakoze nta cyari kibyihishe inyuma usibye urwenya rusanzwe rukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kubona ko koko uyu musore nta nabi yari agamije ubuyobozi bwa RBA bwamukomoreye bumwemerera kugaruka mu nshingano ze byumwihariko mu kiganiro urubuga rw’imikino ndetse n’ibyegeranyo byuje ubuhanga yakoraga.

Mu mafoto yashyize hanze yongeye kwishimira kugaruka mu muryango mugari wa RBA nk’uko byahoze.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jean Paul
Jean Paul
1 year ago

Iyo ufite impano nturwanira umwanya, impano irivugira..

Hamenyekanye amakuru mashya y’irushanwa rya Miss Rwanda.

Ibintu 7 wakora kugirango batiri ya telefone yawe irambye umuriro