in

Liverpool yitoraguriye amanota; ikizere cy’ikotaniro ry’umwanya wa kane kiragaruka

Ikipe ya Liverpool yaraye itsinze Leicester City ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 17 wa Premiere league.


Uyu mukino wari wabereye ku kibuga cya Liverpool Anifield Stadium utangira ku isaha ya saa yine z’ijoro.
Liverpool yagiye gukina Uyu mukino abakunzi bayo bafite akamwenyu kubera iyi kipe yariherutse gusinyisha inyenyeri y’igikombe cy’isi Gody Gakpo.
Gakpo yarebye umukino wa Liverpool aherutse gusinyira

Jurgen Kloop utoza Liverpool yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Alisson; Alexander-Arnold, Matip, Van Dijk, Robertson; Thiago, Henderson, Elliott; Salah, Darwin Núñez na Oxlade-Chamberlain.
Leicester City n’iyo yatangiye umukino neza kuko ku munota wa kane gusa Dewsbury-Hall yatsinze igitego kubera kutumvikana hagati ya Joel Matip na Virjir Van Djik.
Umutoza wa Leicester yari yabanje mu kibuga abakinnyi nka Ward; Castagne, Amartey, Faes, Thomas; Ndidi, Soumaré; Ayoze Pérez, Dewsbury-Hall, Barnes na Daka.
Ibyishimo by’abafana ba Leicester City ntibyatinze kuko ku munota wa 38 Wout Faes, myugaririro w’ikipe ya Leicester City yitsinze igitego cya mbere ubwo Alexander-Arnold wa Liverpool yahinduraga umupira imbere y’izamu rya Leicester, Wout Faes yagerageza gucyiza izamu akitsinda.
Wout Faes witsinze ibitego bibiri mu mukino

Wout Faes wari waramukiye ibumoso yongeye kwitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 45 ubwo Darwin Nunez yateraga ishoti riremereye rigakubita poto rikaza rigahura na Wout Faes agahita yitsinda.
Liverpool nyuma yo gutsinda uwo mukino yahise ifata umwanya wa 6 n’amanota 28, irushwa inota 1 na Manchester United ya 5, ikarushwa 12 na Arsenal ya mbere.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Igihozo Alliah uzwi mu gukina filime mu Rwanda yarokotse impanuka ikomeye

Amafoto: Abanyenyanza baryohewe n’igare nyuma y’imyaka myinshi abo ku gicumbi cy’umuco nta siganwa babona