in

Liverpool yikuyeho inyatsi zose,Arsenal yongeye kwitwara neza_ibyaranze umunsi wa 10 wa Premier league

Muri iz’impera z’icyumweru hakinwaga umunsi wa cumi wa Championa y’ikiciro cya mbere y’Ubwongereza(Premier league) aho wasize amakipe amwe anganya andi atsinze bigoranye.
Imwe mu mikino yari yitezwe muri iz’impera z’icyumweru harimo.
1.Umukino wagombaga guhuza Liverpool na Manchester City.


Umukino waranzewe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi

Uyu ni umukino wabereye ku kibuga cya Liverpool utangira kw’isaha ya saa kumi n’imwe n’igice kuri icyi cyumweru.Ni umukino watangiye ikipe ya Manchester City ariyo ihabwa amahirwe menshi kurusha Liverpool bitewe nuko Liverpool k’urutonde rw’agateganyo itari ihagaze neza ariko Liverpool ibifashijwemo na kabuhariwe Mohamed Salah yaje kwitwara neza itsinda igitego kimwe cyabonetse k’umunota wa 76.
2.Umukino wahuzaga ikipe ya Arsenal na Leeds United.


Ikipe ya Arsenal imaze igihe yitwara neza dore ko iza k’umwanya wa mbere k’urutonde rw’agateganyo ikaba imaze gutsindwa umukino umwe gusa yari yahuye na Leeds United birangira Arsenal itsinze igitego kimwe k’ubusa bigoranye cyatsinzwe na Bukayo Saka k’umunota wa 35 k’umupira yarahawe na Martin Odegard.


Leeds United yakomeje kugerageza ariko ntibyayikundira kuko na mahirwe yabonye ya Penaliti k’umunota wa 64 bayahushije dore ko Patrick Bamford yateye umupira hanze.

Indi mikino yakinwe:
_Manchester United yanganyije na Newcastle United ubusa ku busa mu mukino wakinwe kuri icyi cyumweru.


_Chelsea yatsinze Aston Villa Ibitego bibiri ku busa byombi byatsinzwe na Mason Mount k’umunota wa gatandatu nuwa mirongo itandatu na gatatu.
_Southampton yanganyije na Westham igitego kimwe kuri kimwe.

Imikino yakinwe ku wa gatandatu

_Leicester City yanganyije na Crystal Palace ubusa ku busa.
_Fulham inganya na AFC Bournemouth Ibitego bibiri kuri bibiri.
_Wolverhampton Wanders itsinda Nottingham Forest igitego kimwe kuri kimwe.
_Tottenham Hospurs itsinda Everton Ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Harry Kane ndetse na Pierre Hojbberg.


Umunsi wa cumi usize urutonde ruyobowe na Arsenal n’amanota 27.
2. Manchester City ku mwanya wa kabiri n’amanota 23
3. Totenham ku mwanya wa gatatu n’amanota 23
4. Chelsea ku mwanya wa kane n’amanota 19.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Vestine na Dorcas ubu nibo bayoboye abahanzikazi beza b’umwaka mu bihembo bitegurwa na radiyo Kiss FM

Kuri Twitter bagereranyije Kate Bashabe na Shaddyboo rubura gica!