in

Liverpool irifuza Eden Hazard nk’umusimbura wa Salah na Mane

Biravugwa ko Liverpool ishobora gusinyisha Eden Hazard wahoze akinira Chelsea nk’umusimbura wa Mohamed Salah na Sadio Mane bagiye kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’Africa, nkuko El Nacional yabitangaje.

Mohamed Salah na Sadio Mane biteganyijwe ko bazerekeza mu mikino y’igikombe cy’Africa nyuma y’umukino Liverpool ifitanye na Chelsea, ndetse bashobora kumarayo igihe kinini mu gihe amakipe yabo yagera kure muri ririya rushanwa.

Liverpool yatangiye gutekereza gusinyisha umusimbura wabo, ni ubwo ikizere cyo gusinyisha uyu rutahizamu ukomoka mu Bubiligi gishobora kuyoyoka kuko Liverpool ifite ubwoba ko Eden Hazard atakiri umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru.

Nyuma yo kugera muri Real Marid mu mpeshyi ya 2019, Eden Hazard yatsinze ibitego bitanu, atanga imipira icyenda ivamo ibitego mu mikino 57 yakinnye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Bruce Melodie Yahamagawe Na Harmonize Ku Rubyiniro Maze Arahatwika Muri Tanzaniya (Video)

Ca ukubiri n’aya mafunguro niba udashaka kugira umubyibuho ukabije.