in

Liverpool amaso iyahanze muri Bayern Leverkusen gushaka umusimbura wa Trent Alexander-Arnold

Ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza iri mu biganiro bikomeye byo kugura myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, Jeremie Frimpong, ukinira Bayer Leverkusen yo mu Budage. Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye byemeza ko Liverpool yamenye neza ibisabwa kugira ngo uyu mukinnyi ibe yamwegukana , bikubiyemo ko amafaranga  ashobora gutangwaho mu byiciro.

Jeremie Frimpong, ukomoka mu Buholandi, yarangije umwaka w’imikino wa 2023/24 ari mu bakinnyi b’ingenzi bafashije Bayer Leverkusen kwegukana igikombe cya Bundesliga batatsinzwe umukino n’umwe, banegukana igikombe cya DFB-Pokal. Uyu mukinnyi w’imyaka 24, azwiho umuvuduko ukomeye, ubuhanga mu gutanga imipira, no gutanga umusaruro imbere y’izamu nubwo ari myugariro.

Liverpool yiteguye gutanga hagati ya miliyoni 35 na 40 z’ama-euro kugira ngo ibashe kumwegukana, bikaba byaravuzwe ko ikipe imushaka igomba kwishyura iyo release clause mu byiciro, ibintu Liverpool yamaze kumenya neza. Nk’uko ikinyamakuru Anfield Index cyabitangaje, umutoza mushya wa Liverpool Arne Slot, nawe w’Umuholandi, ari mu biganiro bya hafi n’uyu mukinnyi kugira ngo amwumvishe akerekeza muri Premier League.

Biteganyijwe ko Jeremie Frimpong yaba asimbuye Trent Alexander-Arnold uri kuganirizwa n’ikipe ya Real Madrid. Ibi bisobanuye ko Liverpool iri gushaka umukinnyi ushobora kuziba icyuho cya Trent, ndetse akaba yahuzwa neza n’abakinnyi b’Abaholandi bari muri Liverpool barimo Virgil van Dijk, Ryan Gravenberch na Cody Gakpo.

 

Jeremie Frimpong, ukomoka mu Buholandi, yarangije umwaka w’imikino wa 2023/24 ari mu bakinnyi b’ingenzi bafashije Bayer Leverkusen kwegukana igikombe cya Bundesliga batatsinzwe umukino n’umwe,

Hari andi makipe arimo Arsenal na Manchester United nayo yamaze kugaragaza inyota yo kubona Frimpong, ariko Liverpool ifite amahirwe menshi kubera ko yatangiye ibiganiro mbere ndetse ifite ubushobozi bwo kuzuza ibisabwa byose birimo no guha Celtic FC, ikipe Frimpong yakinnyemo mbere ya Leverkusen, amafaranga angana na 30% y’inyungu izava kuri iyi transfer.

Nubwo Liverpool ifite umukinnyi ukiri muto Conor Bradley ushobora gukina kuri uwo mwanya, kugura Frimpong byatanga imbaraga n’ubundi buryo butandukanye ikipe yashingiraho mu mikino iteganyijwe y’umwaka utaha, cyane cyane mu gihe Alexander-Arnold yaba agiye kwifashishwa mu kibuga hagati nk’uko Slot abiteganya.

Igihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi rizaba rifunguye, Liverpool izaba iri ku isonga mu makipe ashobora gusinyisha Jeremie Frimpong mu gihe byaba byagenze uko babyifuza.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Siggy Flicker yihanangirije Kanye West: “Karma igiye kumugwaho kubera imvugo ye isesereza abayahudi”

Isi y’ubuhanzi yacitse intege: Denise Alexander, icyamamare cya ‘General Hospital’, yitabye imana ku myaka 85

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO