Rutahizamu ngenderwaho wa Argentina Lionel Messi nyuma y’umukino wa 1/2 mu gikombe cy’isi, ikipe y’igihugu ye yatsinzemo Croatia ibitego 3-0 akanatsindamo igitego, yemeye ko atiteze kuzaboneka mu mikino y’igikombe cy’isi ku nshuro ya gatandatu, izaba mu myaka ine iri imbere.
Yagize ati: “Birumvikana ko nishimiye cyane gusoreza urugendo rwanjye mu bikombe by’isi ku mukino wa nyuma, gukina mu mukino wanjye wa nyuma. Ibyo birashimishije rwose.
Aya magambo yatumye abakunzi ba Argentina bibaza ku hazaza h’iyi kipe mu gihe izaba idafite Messi w’imyaka 35, umaze gutsindira hafi buri gihembo kibaho mu mupira w’amaguru.
Ayoboye abakinnyi mu batwaye Ballon d’Or kuko afite 7, igikombe cy’isi ni cyo gikomeye ataratsindira, mu 2014 Argentina yatsinzwe n’Ubudage ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Ubu Messi afite andi mahirwe yo kuba yazamura iki gihembo gikomeye cyane kurusha ibindi mu gihe Argentine izaramuka itsinze ku mukino wa nyuma ikipe iri bukomeze iri joro ryo kuri uyu wa Gatatu hagati y’Ubufaransa na Morocco.