Lionel Messi usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germaine yashubije abibazaga niba azasubira muri FC Barcelona,ababwirako akunda Paris.
Messi wakiniye ikipe ya FC Barcelona igihe kirenga imyaka 20 akaza kuyivamo muri 2021 kubera ibibazo by’ubukungu ikipe ya FC Barcelona yari irimo, yabajijwe niba yazasubira muri FC Barcelona ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ‘ cya ‘CONMEBOL’maze mu magambo ye agira ati “Nkunda Paris cyane namenye umugi Kandi ndawishimiye “.
Messi yongeraho ati ” Mu mwaka wa mbere byari bigoranye ariko ubu bimeze neza. Ntago byari ibyifuzo byange kuva muri FC Barcelona ni ibintu byari bitunguranye kandi bibabaje”.
“Nyuma y’igihe kirekure Kandi kigoranye, ndishimye kuba ndi hano kandi n’umuryango wange wishimiye Paris”. Amagambo ya Messi.
Lionel Messi w’imyaka 35 haribazwa aho azerekeza kuko amasezerano ye mu ikipe ya Paris Saint Germaine arangirana n’uyu mwaka hakibazwa niba azongera amasezerano cyangwa azajya gukina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko amakipe nka Inter Miami na Los Angeles Galaxy akomeje kugaragaza kumwifuza cyane.