Mu mukino mu gihugu cya Argentine wafatwaga nka Final,wahuje ikipr ya Peru iri ku mwanya wa 4 ndetse na Argentine yari ku mwanya wa 5,Messi na bagenzi be basabwaga nibura gutsinda ikipe ya Peru ngo bizere kuzakina igikombe cy’Isi cya 2018,biza kurangira banganyije.
Argentine yari ifite mahirwe menshi cyane kuko yakiniraga iwabo,nyamara ntacyo abasore bayo nka Lionel Messi,Angel Di Maria,Dybala (wicaye umukino wose),bakoze imbere y’ikipe ya Peru yaryamye mw’izamu ngo irebe ko yahakura inota rimwe.Ku bw’ibyago kw’ikipe ya Argentine,ikipe ya Chili barushaga inota rimwe ikaba yahise ibacaho kuko yatsinze ikipe ya Ecuador izakina na Argentine ku munsi wa nyuma ibitego 2 kuri 1.
Lionel Messi na bagenzi be bari mu mazi abira cyane aho basabwa gutsinda umukino wa nyuma uri ku wa kabiri,bagasenga Peru ntitsinde Colombia kugira babone n’umwanya wa 5 uzabanyuza muri barrage.Nyamara mu gihe Peru yatsindwa n’ikipe ya Chili yatsindwa na Bresil yarangije kubona itike,ikipe ya Argentine itsinze umukino wayo wa nyuma yahita yiruhutsa kuko yahita ibona itike yo kwitabira icyo gikombe.